1 Samweli 26:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ umuhungu wa Seruya,+ wavukanaga na Yowabu, ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramusubiza ati: “Ni njye tujyana.” 2 Samweli 3:30 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 30 Uko ni ko Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi+ bishe Abuneri,+ bamuziza ko yari yariciye murumuna wabo Asaheli ku rugamba+ i Gibeyoni. 2 Samweli 10:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Ingabo zisigaye azishinga* umuvandimwe we Abishayi+ ngo zirwane n’Abamoni.+ 2 Samweli 20:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Dawidi abwira Abishayi+ ati: “Sheba+ umuhungu wa Bikiri ashobora kuzatugirira nabi kurusha Abusalomu.+ None fata ingabo zanjye umukurikire kugira ngo adahungira mu mujyi ukikijwe n’inkuta akaducika.” 2 Samweli 21:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ako kanya Abishayi+ umuhungu wa Seruya ahita aza kumutabara,+ yica uwo Mufilisitiya. Icyo gihe ingabo za Dawidi ziramurahira ziti: “Ntuzongera kujyana natwe ku rugamba,+ kugira ngo utazazimya itara rya Isirayeli!”*+
6 Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ umuhungu wa Seruya,+ wavukanaga na Yowabu, ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramusubiza ati: “Ni njye tujyana.”
30 Uko ni ko Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi+ bishe Abuneri,+ bamuziza ko yari yariciye murumuna wabo Asaheli ku rugamba+ i Gibeyoni.
6 Dawidi abwira Abishayi+ ati: “Sheba+ umuhungu wa Bikiri ashobora kuzatugirira nabi kurusha Abusalomu.+ None fata ingabo zanjye umukurikire kugira ngo adahungira mu mujyi ukikijwe n’inkuta akaducika.”
17 Ako kanya Abishayi+ umuhungu wa Seruya ahita aza kumutabara,+ yica uwo Mufilisitiya. Icyo gihe ingabo za Dawidi ziramurahira ziti: “Ntuzongera kujyana natwe ku rugamba,+ kugira ngo utazazimya itara rya Isirayeli!”*+