-
2 Samweli 10:9-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abasirikare b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, bitegura kurwana n’Abasiriya.+ 10 Ingabo zisigaye azishinga* umuvandimwe we Abishayi+ ngo zirwane n’Abamoni.+ 11 Nuko aramubwira ati: “Abasiriya nibandusha imbaraga, uze kuntabara. Ariko nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndaza ngutabare. 12 Reka tube intwari ku rugamba,+ turwanirire abantu bacu n’imijyi y’Imana yacu. Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye.”+
-