21 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ 22 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+ Amoni yatambiye ibitambo ibishushanyo bibajwe byose papa we Manase yari yarakoze,+ akomeza kubikorera.