Gutegeka kwa Kabiri 30:17, 18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 “Ariko nimutamwumvira,+ mukemera ko izindi mana zibayobya, mukazunamira kandi mukazikorera,+ 18 uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza.+ Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani. Gutegeka kwa Kabiri 31:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Yehova abwira Mose ati: “Dore ugiye gupfa kandi aba bantu bazampemukira basenge imana zo mu gihugu bagiye kujyamo.+ Bazanta+ kandi bice isezerano nagiranye na bo.+ Gutegeka kwa Kabiri 31:24-26 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 24 Nuko Mose amaze kwandika amagambo yose y’ayo Mategeko mu gitabo,+ 25 ategeka Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova ati: 26 “Mufate iki gitabo cy’Amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu kugira ngo kizababere umuhamya wo kubashinja. Yosuwa 1:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Ibiri muri iki gitabo cy’Amategeko ujye uhora ubivuga,+ ubitekerezeho* ku manywa na nijoro kugira ngo ukurikize ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzagira icyo ugeraho kandi ukagaragaza ubwenge mu byo ukora byose.+
17 “Ariko nimutamwumvira,+ mukemera ko izindi mana zibayobya, mukazunamira kandi mukazikorera,+ 18 uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza.+ Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani.
16 Yehova abwira Mose ati: “Dore ugiye gupfa kandi aba bantu bazampemukira basenge imana zo mu gihugu bagiye kujyamo.+ Bazanta+ kandi bice isezerano nagiranye na bo.+
24 Nuko Mose amaze kwandika amagambo yose y’ayo Mategeko mu gitabo,+ 25 ategeka Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova ati: 26 “Mufate iki gitabo cy’Amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu kugira ngo kizababere umuhamya wo kubashinja.
8 Ibiri muri iki gitabo cy’Amategeko ujye uhora ubivuga,+ ubitekerezeho* ku manywa na nijoro kugira ngo ukurikize ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzagira icyo ugeraho kandi ukagaragaza ubwenge mu byo ukora byose.+