ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 22:14-20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nuko umutambyi Hilukiya, Ahikamu, Akibori, Shafani na Asaya bajya kureba umuhanuzikazi Hulida.+ Uwo muhanuzikazi yari umugore wa Shalumu, umuhungu wa Tikuva, umuhungu wa Haruhasi witaga ku myenda,* wari utuye mu gice gishya cy’umujyi wa Yerusalemu; bamubwira ibyo umwami yabatumye.+ 15 Hulida arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ngo: ‘mubwire uwo muntu wabantumyeho muti: 16 “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho, mbakorere ibintu byose umwami w’u Buyuda yasomye mu gitabo.+ 17 Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye bagatambira izindi mana+ ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze binyuze ku bikorwa byabo.’”+ 18 Ariko umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ku bijyanye na ya magambo wasomye: 19 “Kubera ko umutima wawe wumviye* kandi ukicisha bugufi+ imbere ya Yehova, ukimara kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, mvuga ko bazagerwaho n’ibyago kandi ko umuntu wese uzumva ibyabagezeho azagira ubwoba, ukaba waciye imyenda yawe,+ ukanaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise. Ni ko Yehova avuga. 20 Ni yo mpamvu nzatuma usanga ba sogokuruza bawe,* ugashyirwa mu mva yawe amahoro kandi amaso yawe ntabone ibyago byose nzateza aha hantu.’”’” Nuko bajya kubwira umwami ayo magambo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze