-
2 Ibyo ku Ngoma 34:22-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Hilukiya n’abo umwami yari yatumye bajya kureba umuhanuzikazi Hulida.+ Uwo muhanuzikazi yari umugore wa Shalumu, umuhungu wa Tikuva, umuhungu wa Haruhasi witaga ku myenda.* Uwo mugore yari atuye mu gice gishya cy’umujyi wa Yerusalemu. Nuko bamubwira ibyo umwami yabatumye.+ 23 Hulida arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ngo: ‘mubwire uwo muntu wabantumyeho muti: 24 “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho,+ mbateze imivumo* yose yanditse mu gitabo+ cyasomewe imbere y’umwami w’u Buyuda. 25 Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye+ bagatambira izindi mana ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze+ binyuze ku bikorwa byabo byose.” 26 Ariko nanone umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti: “ku bijyanye na ya magambo wumvise, Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati:+ 27 ‘kubera ko umutima wawe wumviye* kandi ukicisha bugufi imbere y’Imana ukimara kumva ibyo yavuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye, ukaba waciye imyenda yawe ukanaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise,’+ ni ko Yehova avuga. 28 ‘Ni yo mpamvu nzatuma usanga ba sogokuruza bawe,* ugashyingurwa mu mva yawe amahoro kandi amaso yawe ntabone ibyago byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’”’”+
Nuko bajya kubwira umwami ayo magambo.
-