-
Abalewi 26:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 28:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+
-
-
Daniyeli 9:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abisirayeli bose barenze ku Mategeko yawe. Twarahemutse kuko tutakumviye, bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro, wanditswe mu Mategeko ya Mose, umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kuko twagucumuyeho.
-