ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+

  • Gutegeka kwa Kabiri 30:17, 18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 “Ariko nimutamwumvira,+ mukemera ko izindi mana zibayobya, mukazunamira kandi mukazikorera,+ 18 uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza.+ Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani.

  • Daniyeli 9:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Abisirayeli bose barenze ku Mategeko yawe. Twarahemutse kuko tutakumviye, bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro, wanditswe mu Mategeko ya Mose, umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kuko twagucumuyeho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze