-
1 Abami 12:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nuko yubaka amazu yo gusengeramo ahantu hirengeye, ashyiraho n’abatambyi batari abo mu muryango wa Lewi, abavanye mu bantu basanzwe.+
-
-
1 Abami 12:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8 atangira gutambira ibitambo ku gicaniro yari yarubatse i Beteli, uko kukaba ari ukwezi yari yarihitiyemo. Nanone yakoreshereje ibirori Abisirayeli maze atambira ibitambo ku gicaniro, nuko umwotsi wabyo urazamuka.
-
-
1 Abami 13:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Nubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyisubiyeho ngo areke ibikorwa bye bibi, ahubwo yakomeje gushyiraho* abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera, abakuye mu bantu basanzwe.+ Yerobowamu yagiraga umutambyi umuntu wese wabaga abishaka maze akavuga ati: “Na we nabe umutambyi w’ahantu hirengeye ho gusengera.”+
-