-
2 Ibyo ku Ngoma 26:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nanone kandi, Uziya yari afite abasirikare babaga biteguye kujya ku rugamba. Bagabaga ibitero bari mu matsinda. Umunyamabanga+ Yeyeli n’umuyobozi Maseya babaruye+ abo basirikare baranabandika babitegetswe na Hananiya wari umusirikare mukuru. 12 Umubare wose w’abari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, ni ukuvuga abayoboraga abo basirikare b’intwari ni 2.600. 13 Bayoboraga abasirikare 307.500 biteguye kujya ku rugamba ari abasirikare bakomeye bo gufasha umwami gutsinda abanzi be.+
-