-
2 Ibyo ku Ngoma 17:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abo bari barashyizwe mu matsinda hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza. Mu muryango wa Yuda, Aduna ni we wari uhagarariye abayoboraga abantu igihumbi igihumbi kandi yayoboraga abarwanyi b’abanyambaraga+ 300.000.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 25:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Amasiya ateranyiriza hamwe abagabo bo mu Buyuda bose maze ashyira mu matsinda abagabo bo mu muryango wa Yuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini bose,+ akurikije imiryango ya ba sekuruza. Abo bagabo bashyizwe mu matsinda bari hamwe n’abayoboraga abantu igihumbi igihumbi ndetse n’abayoboraga abantu ijana ijana. Amasiya yabaruye abo bagabo ahereye ku bafite imyaka 20 kuzamura.+ Yasanze bose ari abagabo 300.000 batojwe kurwana,* ku buryo bashobora kujya ku rugamba bitwaje icumu n’ingabo nini.
-