-
2 Abami 24:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+ 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.
-
-
2 Abami 25:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Abakaludaya bamenagura inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa,+ byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 14 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibikombe n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero. 15 Umukuru w’abarindaga umwami yatwaye ibikoresho byo kurahuza amakara n’amasorori byari bicuzwe muri zahabu nyayo+ n’ifeza nyayo.+
-