ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 7:15-22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Acura inkingi ebyiri mu muringa+ washongeshejwe. Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ 16 Acura imitwe ibiri y’izo nkingi mu muringa washongeshejwe, yo gushyira hejuru yazo. Umutwe umwe wari ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50* n’undi ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50. 17 Kuri buri mutwe w’inkingi hari hatatseho urushundura rwari rukozwe mu tunyururu duto twari dusobekeranye nk’imigozi.+ Urushundura rwari kuri buri nkingi, rwari rugizwe n’udushundura turindwi. 18 Acura amakomamanga,* kandi ku rushundura rwari ku mutwe w’inkingi imwe azengurutsaho imirongo ibiri yayo. Uko ni ko yabigenje no ku mutwe w’indi nkingi. 19 Iyo mitwe y’inkingi zo ku ibaraza yari ifite igice cyo hejuru gifite ishusho y’ururabyo rw’irebe, gifite ubuhagarike bwa metero ebyiri.* 20 Igice cyo hejuru cy’iyo mitwe cyari hejuru ku nkingi zombi, ahagana hejuru y’igice kibyibushye cyakoraga ku rushundura. Buri mutwe wari uzengurutswe n’imbuto z’amakomamanga 200 zari ku mirongo ibiri.+

      21 Ashinga inkingi z’ibaraza ry’urusengero.*+ Ashinga inkingi y’iburyo* ayita Yakini,* ashinga n’iy’ibumoso* ayita Bowazi.*+ 22 Igice cyo hejuru cy’izo nkingi cyari kimeze nk’ururabyo rw’irebe. Nuko akazi kose ko gukora izo nkingi kararangira.

  • 2 Abami 25:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani,*+ naho umutwe w’iyo nkingi ukozwe mu muringa, ufite ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 50.* Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi, byose byari bikozwe mu muringa.+ Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze ityo ku rushundura rwayo.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 4:11-13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+

      Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 13 amakomamanga* 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi,+

  • Yeremiya 52:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Inkingi yari ifite umutwe ukozwe mu muringa kandi ubuhagarike bw’umutwe w’inkingi bwari metero ebyiri.*+ Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi byose byari bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze gutyo, ifite n’amakomamanga. 23 Mu mpande za buri mutwe hariho amakomamanga 96, buri rushundura rwari ruzengurutse umutwe rukaba rwariho amakomamanga 100.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze