-
2 Abami 16:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko Ahazi yohereza abantu kuri Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri ngo bamubwire bati: “Ndi umugaragu wawe nkaba n’umuhungu wawe. Ngwino unkize umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bari kundwanya.” 8 Ahazi afata ifeza na zahabu byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu bubiko bw’inzu* y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri kugira ngo amuhe ruswa.+
-