-
2 Ibyo ku Ngoma 28:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Igihe yari muri ibyo byago, Umwami Ahazi yahemukiye Yehova cyane kurushaho. 23 Yatangiye gutambira ibitambo imana z’i Damasiko+ zari zamutsinze,+ yibwira ati: “Ubwo imana z’abami ba Siriya zibafasha, nanjye nzazitambira ibitambo kugira ngo zintabare.”+ Ariko izo mana zatumye we n’Abisirayeli bose barimbuka.
-
-
Yeremiya 44:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “Ibitambo mwatambiraga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ mwe na ba sogokuruza banyu, abami banyu, abatware banyu n’abaturage bo mu gihugu, Yehova yarabyibutse. Ntiyigeze abyibagirwa.
-