-
Yeremiya 7:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ahubwo nabahaye iri tegeko: “munyumvire, nzaba Imana yanyu, namwe mube abanjye.+ Muzagendere mu nzira zose nzabereka kugira ngo mumererwe neza.”’+ 24 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi,+ ahubwo bakomeje gukurikiza imigambi yabo mibi,* bayoborwa n’imitima yabo mibi itumva+ kandi basubira inyuma aho kujya imbere,
-
-
Yeremiya 11:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Kuko nihanangirije ba sogokuruza banyu umunsi nabakuraga mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi, nkababwira inshuro nyinshi* nti: “mwumvire ijwi ryanjye.”+ 8 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi; ahubwo buri wese yakomeje kugenda ayobowe n’umutima we mubi utumva.+ Ni yo mpamvu natumye ibivugwa mu magambo yose y’iri sezerano bibageraho, ibyo nabategetse kubahiriza kandi bakanga kubikurikiza.’”
-