-
Ezekiyeli 20:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “‘“Icyakora banyigometseho kandi ntibanyumvira. Ntibataye kure ibintu bibi cyane bitegerezaga kandi ntibaretse ibigirwamana biteye iseseme byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu gihugu cya Egiputa.
-
-
Zekariya 7:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ariko ba sogokuruza banyu banze gutega amatwi,+ banga kumva, bantera umugongo,+ kandi bafunga amatwi ngo batumva ibyo mbabwira.+ 12 Imitima yabo bayigize nk’ibuye rikomeye cyane+ kugira ngo batumvira amategeko n’amagambo Yehova nyiri ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we wera no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyiri ingabo abarakarira cyane.”+
-