-
Yesaya 6:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo,+ nabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami yashyizwe hejuru.*+ Igice cyo hasi cy’umwenda yari yambaye cyari kinini cyane ku buryo cyuzuraga urusengero. 2 Abaserafi bari bahagaze hejuru ye. Buri wese yari afite amababa atandatu, abiri akayatwikiriza mu maso he, andi abiri akayatwikiriza ibirenge bye, naho andi abiri akayagurukisha.
3 Umwe yahamagaraga undi akamubwira ati:
“Yehova nyiri ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera.+
Isi yose yuzuye ikuzo rye.”
-
-
Ezekiyeli 1:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Guhera mu nda kuzamura, nagiye kubona mbona ikintu cyabengeranaga cyasaga na zahabu ivanze n’ifeza+ kandi cyari kimeze nk’umuriro ufite ibishashi. Naho guhera mu nda ukamanura, nahabonye ikintu kimeze nk’umuriro.+ Iruhande rwe hose, hari umucyo mwinshi 28 wari umeze nk’umukororombya+ ku munsi w’ibicu bivanze n’imvura. Uko ni ko umucyo nabonye impande zose wari umeze. Wari umeze nk’ikuzo rya Yehova.+ Nuko nywubonye nikubita hasi nubamye, ntangira kumva ijwi ry’uwavugaga.
-
-
Ibyahishuwe 4:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hanyuma imbaraga z’umwuka zihita zinzaho, nuko mbona intebe y’ubwami iri mu mwanya wayo mu ijuru, kandi hari n’uwari wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami.+ 3 Uwo wari uyicayeho yasaga n’ibuye rya yasipi,+ n’ibuye ry’agaciro ritukura,* kandi iyo ntebe y’ubwami yari izengurutswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.+
-