-
Esiteri 7:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Mwami, niba unyishimira kandi ukaba ubyemeye, nifuza ko untabara, ugatabara n’ubwoko bwanjye.+ 4 Kuko njye na bene wacu twagurishijwe+ kugira ngo batwice batumare.+ Iyo tuza kugurishwa ngo tube abagaragu n’abaja, nari kwicecekera. Ariko ntibikwiriye ko ibyo byago bibaho kuko byagira ingaruka no ku mwami.”
-
-
Imigani 14:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Amagambo y’ubwibone avugwa n’umuntu utagira ubwenge aryana nk’inkoni,
Ariko amagambo y’abanyabwenge azabarinda.
-