Zab. 25:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye n’amakosa yose nakoze. Unyibuke bitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.+ Yehova, unyibuke kuko ugira neza.+ Zab. 79:8, 9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Ntutubareho ibyaha bya ba sogokuruza.+ Tebuka utugaragarize imbabazi zawe,+Kuko twacishijwe bugufi cyane. 9 Mana mukiza wacu, dutabare,+Ubigiriye izina ryawe rihebuje. Udukize kandi utubabarire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+ Ezekiyeli 20:9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 Ariko ibyo nakoze, nabikoze kubera izina ryanjye, kugira ngo ritandurizwa* mu bihugu babagamo, ibyo bihugu bibireba.+ Kuko natumye bamenya,* igihe nabakuraga* mu gihugu cya Egiputa, ibyo bihugu byose bibireba.+
7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye n’amakosa yose nakoze. Unyibuke bitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.+ Yehova, unyibuke kuko ugira neza.+
8 Ntutubareho ibyaha bya ba sogokuruza.+ Tebuka utugaragarize imbabazi zawe,+Kuko twacishijwe bugufi cyane. 9 Mana mukiza wacu, dutabare,+Ubigiriye izina ryawe rihebuje. Udukize kandi utubabarire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+
9 Ariko ibyo nakoze, nabikoze kubera izina ryanjye, kugira ngo ritandurizwa* mu bihugu babagamo, ibyo bihugu bibireba.+ Kuko natumye bamenya,* igihe nabakuraga* mu gihugu cya Egiputa, ibyo bihugu byose bibireba.+