- 
	                        
            
            2 Abami 18:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        13 Mu mwaka wa 14 w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri+ yateye imijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta arayifata.+ 14 Hezekiya umwami w’u Buyuda yohereza abantu ngo babwire umwami wa Ashuri wari i Lakishi bati: “Narakosheje, none reka kuntera kandi icyo uzansaba cyose nzakiguha.” Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha toni 10* z’ifeza, na toni imwe* ya zahabu. 
 
- 
                                        
- 
	                        
            
            Yesaya 8:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        7 Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshi Kandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,* Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose. Azasendera arenge aho anyura hose, Arenge n’inkombe ze zose, 8 Atembe agere mu Buyuda. Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+ 
 
-