ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 28:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yehova yacishije bugufi u Buyuda bitewe na Ahazi umwami wa Isirayeli, kuko yatumye abantu bo mu Buyuda bakora ibibi uko bishakiye bigatuma bahemukira Yehova cyane.

      20 Nuko Tilugati-pilineseri+ umwami wa Ashuri aramutera kandi amuteza ibyago+ byinshi aho kumushyigikira.

  • Yesaya 7:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Wowe n’abantu bawe n’abantu bo mu muryango wa papa wawe, Yehova azatuma mugera mu bihe bikomeye mutigeze muhura na byo uhereye igihe Efurayimu yitandukanyirije na Yuda,+ kuko azabateza umwami wa Ashuri.+

  • Yesaya 7:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 “Icyo gihe, Yehova azogosha umusatsi wo ku mutwe, ubwoya bwo ku maguru n’ubwanwa, akoresheje icyuma cyogosha azaba yakodesheje mu karere ko ku Ruzi.* Icyo cyuma cyogosha ni umwami wa Ashuri.+

  • Yesaya 10:28-32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Yaraje agera muri Ayati,+

      Yanyuze i Miguroni,

      Ashyira imitwaro ye i Mikimashi.+

      29 Banyuze ku cyambu

      Barara i Geba;+

      Rama yagize ubwoba, Gibeya+ ya Sawuli irahunga.+

      30 Yewe mukobwa w’i Galimu we, tabaza kandi utake.

      Nawe Layisha, tega amatwi.

      Yewe Anatoti we, unteye agahinda!+

      31 Madimena yarahunze.

      Abaturage b’i Gebimu bashatse aho bihisha.

      32 Uyu munsi arahagarara i Nobu.+

      Azamura ikiganza cye akagitunga umusozi wubatseho umujyi wa Siyoni,

      Kugira ngo atere ubwoba umusozi wubatseho Yerusalemu.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze