ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 61:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nk’uko ubutaka bumeza imyaka

      N’umurima ukameramo ibyawutewemo,

      Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova

      Ameza gukiranuka+ n’ishimwe+ imbere y’ibihugu byose.

  • Yeremiya 33:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Kumenyekana k’uyu mujyi bizanshimisha kandi ibihugu byose byo ku isi bizansingiza, bimpe ikuzo nibimara kumenya ibyiza byose nakoreye abari barajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu.+ Bizagira ubwoba+ kandi bitinye bitewe n’ibintu byiza n’amahoro nzaha uwo mujyi.’”+

  • Zefaniya 3:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Icyo gihe nzibasira abakubabaza bose.+

      Umuntu wese ucumbagira nzamukiza+

      Kandi abatatanye nzabahuriza hamwe.+

      Nzatuma abantu bose babashima, kandi mumenyekane hose,

      Muri ibyo bihugu mwakorejwemo isoni.

      20 Icyo gihe nzabagarura.

      Ni ukuri, icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe.

      Igihe nzagarura abanyu bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,

      Nzatuma mumenyekana kandi abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazabashima.+ Mwe ubwanyu muzabyibonera.” Uko ni ko Yehova avuze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze