-
Yesaya 11:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Kuri uwo munsi Yehova azongera agaragaze imbaraga ze,* ku nshuro ya kabiri, kugira ngo afashe abantu be basigaye abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,* i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+ 12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+
-
-
Ezekiyeli 34:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “‘“Njye ubwanjye nzagaburira intama zanjye+ kandi ni njye uzatuma ziruhuka.”*+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16 “Iyabuze nzayishakisha,+ iyayobye nyigarure, iyakomeretse nyipfuke, ifite imbaraga nke nyikomeze. Ariko intama ibyibushye n’ikomeye nzazirimbura. Nzazicira urubanza kandi nzihe igihano kizikwiriye.”
-