-
2 Abami 19:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “‘Iki ni cyo kizakubera* ikimenyetso: Muri uyu mwaka muzarya ibyeze ku byimejeje, mu mwaka wa kabiri muzarya ibyeze mu mirima bivuye ku mbuto z’ibyo byimejeje.*+ Ariko mu mwaka wa gatatu muzatera imbuto musarure kandi muzatera imizabibu murye imbuto zayo.+ 30 Abarokotse bo mu muryango wa Yuda, ni ukuvuga abasigaye,+ bazakomera nk’ikimera gifite imizi miremire, gitanga imbuto nyinshi, 31 kuko muri Yerusalemu hazaturuka abasigaye, n’abarokotse baturuke ku Musozi wa Siyoni. Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.+
-