ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 5:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Abahanuzi bahanura ibinyoma+

      N’abatambyi bagategeka uko bishakiye.

      Abantu banjye bishimira ko bikomeza kugenda bityo.+

      None se, muzabigenza mute ko iherezo rigiye kugera?”

  • Yeremiya 6:12-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Amazu yabo azahabwa abandi bantu,

      Imirima yabo n’abagore babo na byo babitware,+

      Kubera ko nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo mpane abatuye muri icyo gihugu,” ni ko Yehova avuga.

      13 “Buri wese, uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka;+

      Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+

      14 Bagerageza kuvura igikomere* cy’abantu banjye bavura inyuma gusa,* bakavuga bati:

      ‘Hari amahoro! Hari amahoro!’

      Kandi nta mahoro ariho.+

      15 Ese bumva bafite isoni bitewe n’ibintu byangwa bakoze?

      Nta kimwaro bibatera,

      Nta n’isoni bagira.+

      Ni yo mpamvu bazagwa mu bamaze kugwa.

      Nimbahana bazasitara.” Ni ko Yehova avuga.

  • Yeremiya 27:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 “‘“‘Ubwo rero, ntimukumvire abahanuzi banyu, ababaragurira, abababwira ibyo barose, abakora iby’ubumaji n’abapfumu banyu, bababwira bati: “ntimuzakorera umwami w’i Babuloni.”

  • Amaganya 2:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Ibyo abahanuzi bawe beretswe byari ibinyoma kandi nta cyo bimaze+

      Ntibyagaragaje icyaha cyawe kugira ngo utajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+

      Ahubwo bakomezaga kwerekwa, bakakubwira amagambo y’ibinyoma kandi ayobya.+

  • Ezekiyeli 22:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Ariko abahanuzi bayo basiga ibikorwa byabo ingwa y’umweru. Ibyo berekwa ni ibinyoma kandi baragura babeshya,+ bakavuga bati: “Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga” kandi mu by’ukuri nta kintu Yehova yavuze.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze