ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 2:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Abatambyi ntibigeze bavuga bati: ‘reka dusabe Yehova adufashe.’+

      Abigisha Amategeko ntibigeze bamenya.

      Abungeri* banyigometseho,+

      Abahanuzi bahanura mu izina rya Bayali,+

      Kandi bakurikira imana zidashobora kugira icyo zibamarira.

  • Yeremiya 8:10-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ni yo mpamvu abagore babo nzabaha abandi bagabo,

      Imirima yabo nkayiha abandi bantu,+

      Kuko buri wese muri bo uhereye ku muto ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka.+

      Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+

      11 Bagerageza kuvura igikomere* cy’umukobwa w’abantu banjye, bavura inyuma gusa,*

      Bakavuga bati: “Hari amahoro! Hari amahoro!”

      Kandi nta mahoro ariho.+

      12 Ese bumva bafite isoni bitewe n’ibintu byangwa bakoze?

      Nta kimwaro bibatera.

      Nta n’isoni bagira.+

      Ni yo mpamvu bazagwa mu bamaze kugwa.

      Nimbahana bazasitara.’+ Ni ko Yehova avuga.

  • Yeremiya 23:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Yehova aravuga ati: “Umuhanuzi n’umutambyi bose ni abahakanyi,*+

      Nabonye ubugome bwabo no mu nzu yanjye.”+

  • Mika 3:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 Ibi ni byo Yehova avuga ku birebana n’abahanuzi bayobya abantu banjye:+

      Iyo hagize ubaha icyo kurya+ bamubwira ko hari amahoro,+

      Utagize icyo abaha bakamurwanya.

  • Mika 3:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+

      Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+

      Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+

      Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati:

      “Nta byago bizatugeraho+

      Kuko Yehova ari kumwe natwe.”+

  • Zefaniya 3:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Abahanuzi baho ni abibone. Ni abagabo buzuye uburiganya.+

      Abatambyi baho banduza ibyera.*+

      Ntibumvira amategeko.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze