-
1 Abami 8:33, 34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 “Abantu bawe, ni ukuvuga Abisirayeli, nibatsindwa n’umwanzi wabo bazira ko bagukoshereje,+ ariko bakakugarukira bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga kandi bakagutakira ngo ubagirire imbabazi bari muri iyi nzu,+ 34 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abantu bawe, ari bo Bisirayeli icyaha cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.+
-
-
Zab. 106:45Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,
Akabagirira impuhwe abitewe n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.+
-
-
Yeremiya 7:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “muhindure imyifatire yanyu n’ibyo mukora, nanjye nzatuma mukomeza gutura aha hantu.+
-
-
Ezekiyeli 18:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “‘Umuntu mubi nareka ibyaha bye byose kandi agakurikiza amategeko yanjye, agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa.+
-