Zaburi
106 Nimusingize Yah!*
2 Ni nde wabasha kuvuga mu buryo bwuzuye imirimo ikomeye Yehova yakoze,
Cyangwa ngo atangaze ibikorwa bye byose bituma asingizwa?+
3 Abagira ibyishimo ni abagaragaza ubutabera,
Buri gihe bagakora ibikwiriye.+
4 Yehova, nugirira neza abagaragu bawe nanjye uzanyibuke,+
Unyiteho kandi unkize,
5 Kugira ngo nzishimire ineza ugaragariza abo watoranyije,+
Nishimane n’abantu bawe,
Kandi nterwe ishema no kugusingiza ndi hamwe n’abo wagize umurage wawe.
6 Twakoze ibyaha nka ba sogokuruza.+
Twarakosheje, twakoze ibibi.+
7 Igihe ba sogokuruza bari muri Egiputa, ntibishimiye imirimo yawe itangaje.
Ntibibutse ko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.
Ahubwo bageze ku Nyanja Itukura barigometse.+
9 Yacyashye Inyanja Itukura irakama,
Anyuza abantu be hasi mu nyanja nk’ubanyujije mu butayu.+
11 Amazi yarengeye abanzi babo,
Ntihagira n’umwe muri bo urokoka.+
13 Ariko bahise bibagirwa ibyo yakoze,+
Ntibategereza ngo ababwire icyo bakora.
15 Yabahaye ibyo bayisabye,
Ariko ibateza indwara itera kunanuka.+
17 Nuko isi irasama imira Datani,
Kandi itwikira abantu bose bari kumwe na Abiramu.+
18 Umuriro waka aho bari bateraniye,
Maze utwika abantu babi.+
19 Nanone igihe bari i Horebu bakoze ikimasa,
Nuko bunamira ikimasa bacuze.+
20 Aho kumpesha icyubahiro nkwiriye,
Batangiye gusenga igishushanyo cy’ikimasa, kirisha ubwatsi.+
21 Bibagiwe Imana,+ ari yo Mukiza wabo,
Wakoreye ibintu bitangaje muri Egiputa,+
22 Agakorera imirimo itangaje mu gihugu cya Hamu,+
Agakora n’ibintu biteye ubwoba ku Nyanja Itukura.+
23 Yari agiye gutanga itegeko ryo kubarimbura,
Ariko Mose, uwo yatoranyije, aramubuza,
Bituma atarakara cyane ngo abarimbure.+
26 Nuko ararahira,
Avuga ko azabatsinda mu butayu,+
27 Agatuma ababakomokaho bapfira mu bindi bihugu,
Kandi akabatatanyiriza mu bihugu binyuranye.+
30 Ariko igihe Finehasi yahagurukaga akagira icyo akora,
Icyo cyorezo cyarahagaze.+
31 Ibyo byatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi,
Uko ibihe byagiye bikurikirana kugeza iteka ryose.+
33 Baramurakaje,
Maze atangira kuvuga ibyo atatekerejeho.+
37 Batambiraga abadayimoni
Abahungu babo n’abakobwa babo.+
38 Bakomezaga kumena amaraso y’abantu batakoze icyaha,+
Bakamena amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,
Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani,+
Maze igihugu cyanduzwa no kumena amaraso.
39 Biyandurishije ibikorwa byabo.
Barahemutse, basenga ibigirwamana.+
40 Nuko Yehova arakarira cyane abantu be,
Amaherezo yanga abo yagize umurage we.
42 Abanzi babo barabakandamije,
Kandi barabategeka.
43 Yagiye abakiza kenshi,+
Ariko bakigomeka kandi ntibumvire,+
Maze bagacishwa bugufi kubera amakosa yabo.+
44 Icyakora yabonaga ibibazo babaga bahanganye na byo,+
Kandi akumva gutabaza kwabo,+
45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,
Akabagirira impuhwe abitewe n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.+
46 Yatumaga ababaga barabajyanye mu bindi bihugu ku ngufu,+
Babagirira impuhwe.
47 Yehova Mana yacu, dukize.+
Uduteranyirize hamwe udukuye mu bihugu bitandukanye,+
Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,
Kandi tugusingize tunezerewe.+
48 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,
Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,+
Kandi abantu bose bavuge ngo: “Amen!”*
Nimusingize Yah!*