ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 20:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Yehova aravuze ati: ‘“mu gihe kiri imbere, ibiri mu nzu* yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza bawe babitse byose kugeza uyu munsi bizajyanwa i Babuloni.+ Nta kintu na kimwe kizasigara.”

  • 2 Abami 24:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye.

  • 2 Abami 24:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.

  • 2 Abami 25:13-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Abakaludaya bamenagura inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa,+ byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 14 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibikombe n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero. 15 Umukuru w’abarindaga umwami yatwaye ibikoresho byo kurahuza amakara n’amasorori byari bicuzwe muri zahabu nyayo+ n’ifeza nyayo.+

  • Amaganya 1:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Umwanzi yarambuye amaboko ku bintu byiza byayo byose.+

      Kuko yabonye ibihugu byinjira mu rusengero rwayo,+

      Ibyo wategetse ko bitagomba kwinjira aho abantu bawe bahurira.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze