-
2 Abami 23:29, 30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yosiya, Farawo Neko umwami wa Egiputa yagiye guhurira n’umwami wa Ashuri hafi y’Uruzi rwa Ufurate, nuko Yosiya ajya kumurwanya. Ariko Neko amubonye ahita amwicira i Megido.+ 30 Nuko abagaragu be batwara umurambo we mu igare bamukura i Megido bamujyana i Yerusalemu, bamushyingura mu mva ye. Nyuma yaho, abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi umuhungu wa Yosiya, bamusukaho amavuta bamugira umwami, asimbura papa we ku butegetsi.+
-