-
Yeremiya 7:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “‘Ariko noneho nimugende, mujye ahahoze ari iwanjye i Shilo,+ aho izina ryanjye ryabanje kuba,+ murebe uko nahagize bitewe n’ubugome bw’abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli.+ 13 Nyamara mwakomeje gukora ibyo bintu byose, nubwo nababwiye inshuro nyinshi,* ariko ntimunyumve.+ Nakomeje kubahamagara ariko ntimwitabe.’+ Ni ko Yehova avuga. 14 ‘Ubwo rero iyi nzu mwiringira+ yitirirwa izina ryanjye,+ n’aha hantu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu, nzahagira nk’uko nagize i Shilo.+
-