-
Abalewi 8:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mose azana isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+ 19 Hanyuma arayibaga maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro. 20 Iyo sekurume y’intama ayicamo ibice, umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’ibinure* abishyira ku muriro uri ku gicaniro. 21 Mose yoza amara yayo n’amaguru yayo, maze iyo sekurume y’intama yose ayitwikira ku gicaniro iba igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. Yabikoze nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
-
-
Ezekiyeli 45:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha ayashyire ku byo inzugi z’urusengero zifasheho,+ ku nguni enye z’umukaba uzengurutse igicaniro no ku byo umuryango w’irembo ry’urugo rw’imbere ufasheho.
-