-
Kubara 28:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “‘Icyakora, ku munsi w’Isabato+ ujye utamba amasekurume abiri y’intama adafite ikibazo, afite umwaka umwe, n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, ubitambane n’ituro rya divayi. 10 Icyo kizaba ari igitambo gitwikwa n’umuriro gitangwa ku Isabato. Hazatambwe n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi.+
-
-
Ezekiyeli 45:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ariko umutware ni we uzajya atanga ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa mu gihe cy’iminsi mikuru+ no ku munsi ukwezi kwagaragayeho, ku Masabato+ no mu gihe cy’indi iminsi mikuru yose y’Abisirayeli.+ Ni we uzatanga igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ituro ry’ibinyampeke, igitambo gitwikwa n’umuriro n’igitambo gisangirwa, kugira ngo abo mu muryango wa Isirayeli biyunge n’Imana.’
-