-
Ezekiyeli 45:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nanone buri kimasa kikiri gito agomba kugitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana na efa imwe, imfizi y’intama akayitangana na efa imwe kandi buri efa ajye ayitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.
-
-
Ezekiyeli 46:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ku munsi ukwezi kwagaragayeho, azatange ikimasa kikiri gito kidafite ikibazo akuye mu zindi nka, amasekurume y’intama atandatu n’imfizi y’intama. Byose bizabe bidafite ikibazo.+ 7 Ikimasa kikiri gito azagitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11,* imfizi y’intama ayitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, naho amasekurume y’intama ayatangane n’ibyo ashoboye kubona. Buri biro 11 by’ibinyampeke ajye abitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.
-