ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 29:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi.

  • Zab. 107:33, 34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Ahindura inzuzi ubutayu,

      N’amasoko y’amazi akayahindura ubutaka bwumye.+

      34 Igihugu cyera cyane agihindura ubutaka bw’umunyu,+

      Bitewe n’ububi bw’abagituye.

  • Yeremiya 17:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Azaba nk’igiti kiri cyonyine mu butayu.

      Ikintu cyiza nikiramuka kije ntazakibona;

      Ahubwo azatura ahantu humagaye mu butayu,

      Mu gihugu cy’umunyu, umuntu adashobora kubamo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze