Zaburi
IGITABO CYA GATANU
(Zaburi 107–150)
107 Mushimire Yehova kuko ari mwiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
2 Abo Yehova yacunguye nibavuge batyo,
Abo yakijije akabakura mu maboko y’umwanzi,+
3 Abo yakoranyirije hamwe abavanye mu bihugu binyuranye.+
Yabavanye iburasirazuba n’iburengerazuba,
Abavana mu majyaruguru no mu majyepfo.+
4 Bazerereye mu butayu, bazerera ahadatuwe,
Ntibabona inzira ibageza mu mujyi wo guturamo.
5 Barashonje kandi bagira inyota,
Bacika intege, imbaraga zirabashirana.
6 Bakomeje gutakambira Yehova muri ibyo bibazo byose,+
Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.+
9 Abari bafite inyota yabahaye amazi yo kunywa,
Kandi abari bashonje abaha ibyokurya barahaga.+
10 Hari bamwe bari mu mwijima mwinshi cyane,
Bafungishijwe iminyururu kandi bababazwa,
11 Kubera ko batumviye ibyo Imana yavuze,
Kandi ntibakore ibyo Isumbabyose ishaka.+
12 Yemeye ko bahura n’imibabaro kugira ngo ibacishe bugufi.+
Barasitaye ntihagira n’umwe ubatabara.
13 Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova,
Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.
14 Yabakuye mu mwijima mwinshi cyane,
Acagagura iminyururu yari ibaziritse.+
15 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,+
N’imirimo itangaje yakoreye abantu.
16 Yamenaguye inzugi z’umuringa,
Kandi avunagura ibyuma bakingisha.+
18 Bazinutswe ibyokurya byose,
Kandi bendaga gupfa.
19 Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova,
Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.
20 Yatanze itegeko arabakiza.+
Yarabakijije kugira ngo badapfa.
21 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,
N’ibikorwa bitangaje yakoreye abantu.
22 Nibamutambire ibitambo byo gushimira,+
Kandi bamamaze imirimo ye barangurura amajwi y’ibyishimo.
23 Abakora ingendo mu nyanja bari mu mato,
Bakorera ubucuruzi mu mazi magari,+
24 Babonye ibyo Yehova yakoze,
Babona n’ibintu byiza yaremye biri mu nyanja.+
26 Iyo miraba irabazamura ikabageza mu kirere,
Bakamanuka bakagera hasi cyane.
Bariheba kubera ko baba bugarijwe n’akaga.
27 Barazungera kandi bakadandabirana nk’abasinzi,
Ubuhanga bwabo bwose ntibugire icyo bubamarira.+
28 Iyo bageze muri ibyo bibazo batakambira Yehova,+
Na we akabakiza, akabakura muri ibyo byago.
29 Acecekesha uwo muyaga mwinshi cyane,
Maze imiraba y’inyanja igatuza.+
30 Bishimira ko habonetse umutuzo,
Maze na bo akabajyana ahantu heza ku nkombe.
31 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,
N’ibikorwa bitangaje yakoreye abantu.+
32 Bamushimire bari aho abantu benshi bateraniye,+
Bamusingize bari aho abakuru bateraniye.
33 Ahindura inzuzi ubutayu,
N’amasoko y’amazi akayahindura ubutaka bwumye.+
34 Igihugu cyera cyane agihindura ubutaka bw’umunyu,+
Bitewe n’ububi bw’abagituye.
35 Ubutayu abuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo,
N’ubutaka butagira amazi akabuhindura amasoko y’amazi.+
38 Abaha umugisha maze bakaba benshi cyane,
Kandi ntiyemera ko amatungo yabo aba make.+
39 Ariko bongera kuba bake maze bagacishwa bugufi,
Bitewe no gukandamizwa hamwe n’ibyago n’agahinda.
40 Atuma abanyacyubahiro basuzugurwa,
Agatuma bazerera ahantu hadatuwe kandi hataba inzira.+
41 Ariko abakene abarinda gukandamizwa,+
Agatuma abagize imiryango yabo baba benshi nk’imikumbi.