Nehemiya 9:33 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 33 Ariko mu byatubayeho byose nta ruhare wabigizemo* kuko wabaye indahemuka mu byo wakoze. Ahubwo ni twe twakoze ibibi.+ Yeremiya 22:8, 9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 “‘Abantu bo mu bihugu byinshi bazanyura kuri uyu mujyi maze buri wese abaze mugenzi we ati: “ni iki cyatumye Yehova akorera uyu mujyi wari ukomeye ibintu nk’ibi?”+ 9 Bazavuga bati: “byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova Imana yabo, bakunamira izindi mana kandi bakazikorera.”’+ Ezekiyeli 9:9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 Nuko arambwira ati: “Icyaha cy’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda kirakomeye, ndetse kirakomeye cyane.+ Igihugu cyuzuye ubwicanyi+ kandi umujyi wuzuye akarengane+ kuko bavuga bati: ‘Yehova yataye igihugu; Yehova ntabireba.’+ Daniyeli 9:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Yehova, ni wowe ukiranuka ariko twe dufite ikimwaro* nk’uko bimeze uyu munsi, twe n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu n’Abisirayeli bose, abari hafi n’abari kure mu bihugu wabatatanyirijemo, bitewe n’uko baguhemukiye.+
33 Ariko mu byatubayeho byose nta ruhare wabigizemo* kuko wabaye indahemuka mu byo wakoze. Ahubwo ni twe twakoze ibibi.+
8 “‘Abantu bo mu bihugu byinshi bazanyura kuri uyu mujyi maze buri wese abaze mugenzi we ati: “ni iki cyatumye Yehova akorera uyu mujyi wari ukomeye ibintu nk’ibi?”+ 9 Bazavuga bati: “byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova Imana yabo, bakunamira izindi mana kandi bakazikorera.”’+
9 Nuko arambwira ati: “Icyaha cy’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda kirakomeye, ndetse kirakomeye cyane.+ Igihugu cyuzuye ubwicanyi+ kandi umujyi wuzuye akarengane+ kuko bavuga bati: ‘Yehova yataye igihugu; Yehova ntabireba.’+
7 Yehova, ni wowe ukiranuka ariko twe dufite ikimwaro* nk’uko bimeze uyu munsi, twe n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu n’Abisirayeli bose, abari hafi n’abari kure mu bihugu wabatatanyirijemo, bitewe n’uko baguhemukiye.+