ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 11:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Salomo asenga imanakazi y’Abasidoni yitwaga Ashitoreti,+ na Milikomu,+ ni ukuvuga imana iteye iseseme y’Abamoni.

  • 1 Abami 11:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse ahantu ho gusengera+ Kemoshi, imana iteye iseseme y’i Mowabu ku musozi urebana n’i Yerusalemu, yubaka n’ahantu ho gusengera Moleki+ imana iteye iseseme y’Abamoni ku musozi urebana n’i Yerusalemu.+

  • Zab. 106:35, 36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Yesaya 57:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Washashe uburiri bwawe ku musozi muremure uri hejuru cyane+

      Kandi wajyagayo ukahatambira ibitambo.+

       8 Washyize urwibutso rwawe inyuma y’urugi n’icyo rufasheho.

      Warantaye ukuramo imyenda wari wambaye.

      Warazamutse maze uburiri bwawe ubugira bunini.

      Wagiranye isezerano n’abakunzi bawe.

      Wakundaga kuryama ku buriri bumwe na bo+

      Kandi ukitegereza igitsina cy’umugabo.*

  • Yeremiya 2:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 ‘Kera navunaguye umugogo* wawe+

      Kandi mpambura imigozi yari ikuziritse.

      Ariko waravuze uti: “sinzagukorera,”

      Kuko waryamaga ugaramye ku gasozi kose karekare no munsi y’igiti cyose gitoshye,+

      Akaba ari ho usambanira.+

  • Yakobo 4:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Mwa bantu mwe muhemukira Imana,* ese ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze