-
2 Abami 25:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye umwami, zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine. 6 Nuko Abakaludaya baramufata+ bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula, hanyuma bamucira urubanza. 7 Abahungu ba Sedekiya babiciye imbere ye. Nuko Nebukadinezari amumena amaso, amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni.+
-
-
Yeremiya 52:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye Sedekiya,+ zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine.
-
-
Yeremiya 52:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Hanyuma umwami w’i Babuloni amena Sedekiya amaso,+ amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni, amufungirayo kugeza igihe yapfiriye.
-
-
Ezekiyeli 12:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umutware muri bo, azatwara ibintu bye ku rutugu maze agende bumaze kwira. Azatobora urukuta kugira ngo anyuzemo ibintu bye.+ Azitwikira mu maso kugira ngo atareba ubutaka.’ 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya ariko ntazakireba, azapfirayo.+
-