Gutegeka kwa Kabiri 30:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ Yesaya 11:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+ Yeremiya 30:18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Yehova aravuga ati: “Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+Kandi nzagirira impuhwe aho batuye. Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba. Hoseya 1:11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 11 Abayuda n’Abisirayeli bazahurizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umuyobozi umwe maze bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+
3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+
12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+
18 Yehova aravuga ati: “Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+Kandi nzagirira impuhwe aho batuye. Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba.
11 Abayuda n’Abisirayeli bazahurizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umuyobozi umwe maze bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+