-
Kubara 25:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+ 2 Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+ 3 Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Mwe ubwanyu mwiboneye ibyo Yehova yakoze ku birebana na Bayali y’i Pewori. Mwiboneye ukuntu Yehova Imana yanyu yarimbuye umuntu wese wo muri mwe wasenze Bayali y’i Pewori.+
-