-
Gutegeka kwa Kabiri 7:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Muri abantu bera ba Yehova Imana yanyu. Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu bandi bantu bose bari ku isi, kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*+
7 “Icyatumye Yehova abatoranya si uko mwari benshi kurusha abandi.+ Rwose mwari bake cyane kurusha abandi bose.+ 8 Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze, akubahiriza ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu.+ Ni cyo cyatumye Yehova abakura muri Egiputa akoresheje imbaraga ze nyinshi, kugira ngo abacungure+ abakure kwa Farawo umwami wa Egiputa, aho mwakoraga imirimo ivunanye cyane.
-