-
Imigani 23:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Ntugashukwe n’ukuntu divayi itukura,
Uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo.
-
-
Imigani 23:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ituma amaso yawe abona ibintu bidasanzwe,
Kandi igatuma uvuga ibintu biterekeranye.+
-
-
Yesaya 28:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abo na bo bayoba bitewe na divayi,
Inzoga banywa zituma badandabirana.
Umutambyi n’umuhanuzi barayoba bitewe n’inzoga.
Divayi ituma bajijwa bakayoberwa icyo bakora
Kandi inzoga banywa zituma bagenda badandabirana.
Ibyo berekwa birabayobya
Kandi baribeshya mu manza baca.+
-