-
Amosi 2:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko Abayuda bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko banze amategeko ya Yehova,
Kandi ntibumvire amabwiriza ye.+
Ibinyoma ba sekuruza bakurikizaga na bo ni byo bikomeza kubayobya.+
5 Nzohereza umuriro mu Buyuda,
Utwike inyubako zikomeye cyane z’i Yerusalemu.’+
-