ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yoweli 2:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Nimuvugirize ihembe i Siyoni mwa bantu mwe,+

      Nimuvugirize urusaku rw’intambara ku musozi wanjye wera.

      Abatuye igihugu bose nibagire ubwoba bwinshi,

      Kuko umunsi wa Yehova uje+ kandi wegereje cyane!

  • Zefaniya 1:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Nimucecekere imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova, kubera ko umunsi wa Yehova uri hafi kuza.+

      Yehova yateguye igitambo kandi yejeje abo yatumiye.

  • Zefaniya 1:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Umunsi ukomeye wa Yehova uregereje.+

      Uregereje kandi urihuta cyane.+

      Urusaku rw’umunsi wa Yehova ruteye ubwoba.+

      Kuri uwo munsi umurwanyi w’intwari azataka.+

  • Zefaniya 2:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Nimushake Imana mbere y’uko urubanza mwaciriwe rusohora,

      Mbere y’uko umunsi uhita vuba, nk’uko umurama* utumurwa n’umuyaga,

      Mbere y’uko Yehova abarakarira cyane,+

      Na mbere y’uko umunsi w’uburakari bwa Yehova ubageraho.

  • 2 Petero 3:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ariko umunsi wa Yehova+ uzaza nk’umujura.+ Kuri uwo munsi, ijuru rizakurwaho+ habeho urusaku rwinshi cyane, ibintu biri mu ijuru no mu isi bishyuhe cyane bishonge, kandi isi n’ibintu biyiriho bizashya.+

  • Ibyahishuwe 6:16, 17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Bakomeza kubwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugwire,+ muduhishe Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama warakaye cyane,+ 17 kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo wageze.+ Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze