-
2 Abami 23:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Icyakora Yehova ntiyigeze areka kurakarira u Buyuda uburakari bwe bumeze nk’umuriro, bitewe n’ibikorwa bibi byose Manase yakoze akarakaza Imana.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+
-
-
Yeremiya 23:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Uburakari bwa Yehova ntibuzagabanuka,
Butarakora ibyo yiyemeje mu mutima we.
Ibyo muzabisobanukirwa neza mu minsi ya nyuma.
-