-
Ezekiyeli 25:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Abedomu bihoreye ku bo mu muryango wa Yuda, bakoze ikosa rikomeye igihe bihoreraga.+ 13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzaramburira ukuboko igihugu cya Edomu na cyo ngihane, nkimaremo abantu n’amatungo, ngihindure amatongo.+ Abatuye i Temani kugeza ku batuye i Dedani bazicishwa inkota.+ 14 ‘Nzihorera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ Bazatuma umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigera kuri Edomu, kugira ngo mbihimureho.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’
-
-
Amosi 1:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage bo muri Edomu bigometse+ inshuro nyinshi, sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko birutse ku bavandimwe babo bafite inkota,+
Ntibabagirire imbabazi na gato.
Bakomeje kubagirira nabi nk’uko inyamanswa itanyaguza umuhigo wayo,
Kandi uburakari bari babafitiye ntibwigeze bushira.+
-