-
Yesaya 14:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.
-
-
Amosi 9:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 ‘Kuri uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi+ ryari ryaraguye,
Kandi nzasana ahangiritse.
Nzarivugurura,
Ndyubake rimere nk’uko ryari rimeze kera.+
12 Ibyo bizatuma abantu banjye bigarurira Abedomu basigaye,+
Kandi bigarurire ibihugu byose byitirirwa izina ryanjye.’ Uko ni ko Yehova ukora ibyo byose avuga.
-