-
2 Abami 18:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Hoseya,+ umuhungu wa Ela umwami wa Isirayeli, Hezekiya+ umuhungu wa Ahazi+ umwami w’u Buyuda yabaye umwami. 2 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Abi,* akaba yari umukobwa wa Zekariya.+ 3 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova,+ nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+
-