-
Yeremiya 39:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zaramufashe zimushyira Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ ari na ho yamuciriye urubanza. 6 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+ 7 Amena Sedekiya amaso arangije amubohesha iminyururu y’umuringa kugira ngo amujyane i Babuloni.+
-
-
Daniyeli 5:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mwami, Imana Isumbabyose yahaye papa wawe Nebukadinezari ubwami, gukomera, icyubahiro n’ikuzo.+ 19 Kubera ko yamuhaye gukomera, abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bagiriraga ubwoba imbere ye bagatitira.+ Uwo ashaka kwica yaramwicaga kandi uwo ashaka gukiza akamukiza. Yashyiraga hejuru uwo ashaka kandi agakoza isoni uwo ashaka.+
-